in

Gasabo: Mu gishanga cya Rwanzekuma habonetse umurambo w’umugabo wateje urujijo mu baturage

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru haravugwa inkuru y’umugabo wasanzwe mu gishanga cya Rwanzekuma yamaze kwitaba Imana bicyekwa ko yatwawe n’amazi cyangwa akaba yishwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama, aho umugabo uri mu kigero k’imyaka 45 usanzwe ukora akazi k’ubukarani yasanzwe mu gishanga cya Rwanzekuma yashizemo umwuka.

Abaturage bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe kuko ngo yasanzwe igikomere mu gahanga, hari abandi bavuga ko ashobora kuba yaguye mu mazi bigatuma arohama.

Nyuma y’amasaha make umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo haribwe icyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kanye West utajya wiburira byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umukobwa w’igitonore(AMAFOTO)

Umugore yahishe isura akorera igikorwa cya kinyamanswa umwana we imbere y’ibitaro yamubyariyemo