in

Gasabo/ Jali: Umugabo witwa Tekenisiye yakubiswe inyundo agwa muri Koma ni uko maze uwagerageje kumutabara we yatsinzwe mu miyenzi ntiyapfa

Gasabo/ Jali: Umugabo witwa Tekenisiye yakubiswe inyundo agwa muri Koma ni uko maze uwagerageje kumutabara we yatsinzwe mu miyenzi ntiyapfa.

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 15/09/2023,mu Murenge wa Jali, mu Kagali ka Nyakabungo ,Umudugudu wa Gitaba,hadaciye igihe hapfuye umugabo akubiswe urushyi, ubu haravugwa undi mugabo witwa MANIRARORA Jean Pierre uzwi ku izina rya Tekinisiye w’imyaka 29 wakubiswe agirwa intere kugeza ubwo agiye muri Koma.

Ibi byabaye mu masayine n’iminota 30 (10h 30) ubwo uyu yahamagawe n’uwitwa RUGAMBA ngo amurangire terevisiyo igurishwa ari bumuhembe amafaranga ibihumbi 2,000 y’u Rwanda ya komisiyo.

Ngo yabyutse aragenda ahura nuwo Rugamba bajya mu kabari n’uwitwa François amugurira igice cy’inzoga yitwa Gorira bavangamo Energy barayinywa, abari bahari bamenywe na Hanga News ni uwitwa Sigisi, François nyiri kabari na Gatete, bigeze nka saa sita z’ijoro haza uwitwa Musabyimana Emmanuel umuvandimwe wa François yaka inzoga aranywa bigeze mu ma saa munani z’ijoro batangira guhondagura uriya MANIRARORA Jean Pierre.

Ahondagurwa na François, Sigisi na Musabye, bamukuramo umupira, téléphone, amafaranga ibihumbi 16,300 y’u Rwanda, uwitwa Gatete agerageza ku mutabara ariruka bamwirukaho bamuhonda umugenda ageze ku muhanda nko muri metero nka 800 ugenekereje bamutsinda mu miyenzi bagirango arapfuye basubira inyuma.

Nka saa kumi n’imwe za mugitondo basubirayo kumureba bahasanga umugore we n’undi mu gabo bahageze barabaza bati “Ese ntarapfa?” Abandi bati “Yapfuye”!!.basubira inyuma.

Mubyo bakoresheje bamuhonda ngo harimo Inyundo nto itera imisumali, umugore we yaje kubona Moto amushyiraho nawe amujya inyuma bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gihogwe, dore ko umunyamakuru wa HANGA NEWS yahise ajya kuri iki kigo nderabuzima asanga umurwayi bamwakiriye bakora ibishoboka byose nk’abaganga baramuvura nkuko twabihamirijwe na MUKAMUHANDA Séraphine uyobora ikigo nderabuzima cya Gihogwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu karere kamwe ko mu Rwanda udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi kugeza n’aho hari abamanuka kizimbabwe

Si we warose igiyemo! Umuherwekazi Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yambitswe impeta y’urukundo ku yindi nshuro (AMAFOTO)