in

Gasabo: Abaturage bariye karungu bashaka kwihorera nyuma y’impfu z’amayobera z’abantu 4 mu rugo rumwe kandi mu cyumweru kimwe gusa

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera haravugwa impfu z’abantu batatu bo mu muryango umwe barimo umugabo n’abana be babiri bitabye Imana mu gihe cy’iminsi ine gusa, kandi bose bapfa urupfu rw’amayobera none byateye ihungabana umugore wo muri uyu muryango.

Ibi byago byabaye ku muryango utuye mu Mudugudu wa Marembo I mu Kagari Nyabisindu aho umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko umuntu wa gatatu yitabye Imana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.

Umuturanyi w’uyu muryango, yavuze ko aba bantu bose uko ari batatu bapfuye impfu z’amayobera kuko umugabo n’umwana we bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, nta gihe bari bamaze barwaye, none n’uwitabye Imana muri iki gitondo na we basanze yashizemo umwuka kandi nta ndwara yari afite.

Gusa ngo harakekwa ko hari uri kubaroga ndetse n’abatuye muri aka gace bafite uwo bakeka, none muri iki gitondo babyutse bakamejeje ngo na we baramuhitana.

Amakuru akomeza avuga ko umugore wo muri uyu muryango wagize ibyago witwa Ahobantegeye Immaculee, yahise agira ikibazo cy’ihungabana agasa nk’ugize uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo yahise ajyanwa mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kugira ngo afashwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakemanga ubwiza bwabo bakunze kwambara agapfukamunwa igihe cyose

Harmonize nyuma yo kubengwa n’inkumi nyinshi yatangaje ikinu gikomeye agiye gukora kitakiriwe neza n’abakobwa bamukunda