Tariki ya 11 Gashyantare ni umunsi uzwi nk’uwa Gapapu kubera inkuru mpamo y’umusore watwawe umukunzi we n’inshuti ye magara yitwa Kaberuka.
Hari ku munsi nk’uyu mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin, ubwo umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.
Bageze iwabo w’umukobwa, basanze umukobwa abategerereje ku irembo arabakira bajya mu nzu baraganira, ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.
Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati “Uwo mwana nagende yaranshavuje”.
Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka” byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.