Umusore ukora akazi ko gufotora yabonye inkumi nziza zari zatashye ubukwe maze yibagirwa ko ari mu kazi,birangira na we yihereranye bamwe barabyinana.
Nkuko bigaragara mu mashusho,uyu Gafotozi yibagiwe inshingano ze ubwo yabonaga abakobwa beza bazunguza amabuno.Yahise arekeraho gufotora maze yishora mu babyina abyinana nabo.
Igihe umuziki watangiraga gucuranga, habaye umuvuduko udasanzwe wasunikiraga umufotozi kuri stage atangira kubyinisha ibirenge.
Uko umuvuduko wumuziki wiyongeraga, yongereye imbaraga. Bidatinze, yafashe umudamu mwiza witeguye kubyinana nawe.
Byari ahantu h’ishyamba mugihe Gafotozi wari ufite kamera ye mukiganza yarekeyaho gufata amafoto abyinisha abakobwa mu buryo bukomeye.