in

GACINYA Chance Denys yatanze ukuri kwe ku bibazo birangwa mu mupira w’u Rwanda.

Ku ngingo y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, GACINYA Chance Denny yatanze ukuri kwe ku bibazo biwuhoramo, yerekana n’inzira inoze byakemurwamo nk’umuntu uwurambyemo, wanayoboye ikipe iwubarizwamo itari agafu k’imvugwarimwe, ariyo: “Rayon Sport”.

 

Ni ihuro ryari ryahurije hamwe abazi byinshi kuri Ruhago, harimo abawuhozemo n’abakiwurimo, ndetse n’Abanyamakuru bawuzobereyemo nka Jado Castar, Muhire Henry, YegoBsports n’abandi. Byabereye ku rubuga rwa Twitter (Twitter Space).

 

GACINYA, yavuze ko umupira wo mu Rwanda ushingiye kuri Politiki kurusha Tekiniki. “Nta mukinnyi tugira kuko ntawe twakoze”; ibyo yabivugiye ko usanga abakinnyi nta Bajyanama cyangwa ubundi bufasha bagira, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

 

Yakomeje avuga ko n’amasantere (centres) ahari atagira abayitaho, ntagire n’ab “agent”, mu gihe ahandi usanga ku myaka 6 na 12 hari abareberera abana bakababyazamo abakinnyi batajegajega.

“Umupira usaba no gutegurwa mu mutwe; uzarebe abakinnyi bacu bapfa mu mutwe mu myaka 20, 27, …”

 

GACINYA ati: “nyiri inkota n’ufashe ikirindi mu ntoki.” Ntiyumva impamvu batabaza abakanyujijeho mu mupira w’amaguru uburyo byagenda ngo utere imbere; ntanumva impamvu utagira urwego bwite ruwureberera, akavuga ko bikwiye ko abanyamupira bahabwa umwanya, bakerekana uko byagenda.

 

“Mu izamurwa ry’abana dukeneye abavuga Tekiniki, tutirencagije na Politiki.” Gacinya Yanashimishijwe n’uko MURISA Jimmy yavuze Tekiniki kurusha Politiki, avuga ko ari byo bikwiye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jimmy Mulisa yatangaje icyo abona cyateza umupira w’u Rwanda imbere.

Uramutse usimbukije moto ku nyubako ebyiri ndende cyane, waparika he? (Igisubizo)