Frank Splitter wahoze ari umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba akomoka mu Budage, yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Kwibuka ari inshingano rusange ku batuye isi.
Mu butumwa bwe bwuje ubumuntu n’impuhwe, Splitter yavuze ko n’igihugu cye cy’u Budage gifite amateka mabi yasize igikomere gikomeye, avuga ko icy’ingenzi ari uko ayo mateka atibagirana, ahubwo abantu bose bagaharanira kuyibuka no kuyigisha abazabakomokaho. Yagize ati: “Nkatwe Abadage, dufite igice cy’umukara mu mateka yacu. Icy’ingenzi ni uko tutazibagirwa ibi bihe bibi kandi tugakora ibishoboka byose ngo bigume mu mitima y’abazadukomokaho.”
Yakomeje agaragaza ko uburyo bwo kwibuka buhoraho, nk’iminsi y’icyunamo n’inzibutso, bifasha abantu kuzirikana amateka mabi yabaye, bikanabafasha guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ati: “Nemera ko umunsi wihariye wo kwibuka n’inzibutso ari inzira nziza yo kugumana aya mateka mu mitima y’abantu no gufasha kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho na rimwe.”
Ubutumwa bwa Frank Splitter bwashimangiye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano y’Abanyarwanda bonyine, ahubwo ari ubutumwa ku isi yose. Yagaragaje ko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka, ari ugushyigikira ukuri, guhangana n’abapfobya amateka, no guharanira ko ubumuntu buhabwa agaciro aho kwanga no guhemuka.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize urwango n’ivangura, bakiyemeza ko amateka mabi nk’ayo atazongera kubaho ukundi