Umuraperi Fireman yatabarije umugore we urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gukora impanuka bikanzurwa ko agomba kubagwa none hagiye gushira ukwezi bitarakorwa.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kumara ibyumweru birenze bitatu mu bya Gisirikare i Kanombe.
Fireman yadutagarije ko umugore we ashobora kubagwa muri iki Cyumweru, gusa ko nubwo bimeze bityo agowe n’amikoro kuko byibuze hakenewe agera kuri miliyoni 3Frw.
Ku wa 8 Gashyantare 2023 nibwo Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bakoze impanuka y’imodoka yatumye uyu mugore avunika igufwa ryo mu rutirigongo.
Ku bashaka gufasha Fireman n’umugore we, bakwifashisha nimero ya telefoni ya:
Amazina ni UWIMANA FRANCIS IVAN RONALD
+250 787 708 366
Nakomeze kwihangana ibintu ntago byoroshye