Uyu munsi tariki ya 03 Gicurasi 2025, muri Serena Hotel i Kigali habereye inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA izwi nka FERWAFA Extraordinary General Assembly, yari igamije kwemeza impinduka zakozwe mu mategeko ngengamikorere y’iri shyirahamwe. Iyo nama yari yateganyijwe gutangira saa yine za mu gitondo (10h00), ariko yatangiye saa tanu n’iminota 20 (11h20) ku mpamvu zitatangajwe ku mugaragaro.
Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango 55, aho 51 muri bo bemeje impinduka zakozwe mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA. Izi mpinduka zitezweho guteza imbere imiyoborere myiza, kongerera imbaraga iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse no gushyiraho uburyo bw’ubutabera bwigenga burengera abafite inyungu mu mupira.
Mme Dr. Gasarabwe Claudine, ukuriye Komisiyo y’Amategeko muri FERWAFA, yatangaje ko impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ari ukugira ngo amategeko ajyane n’igihe ndetse yubahirize amahame ya FIFA na CAF, arimo ubunyamwuga, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, kurwanya amakimbirane y’inyungu no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mikorere ya FERWAFA.
Mu byagarutsweho nk’impinduka zikomeye, harimo izijyanye n’imiyoborere myiza (Good Governance), aho inshingano n’ububasha by’inzego zitandukanye za FERWAFA byasobanuwe neza, hanashyirwaho uburyo bwo gukumira amakimbirane y’inyungu. Hanatangajwe ko hagiye gushyirwa imbere uburyo bwo gukorera mu mucyo, kunoza imikoranire no kubazwa inshingano.
Ku bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, impinduka ziteganya guteza imbere amashuri y’umupira w’amaguru (youth academies), imikino ya Futsal na Beach Soccer, guteza imbere umupira w’abagore, kongera ibikorwaremezo n’iyubahirizwa rya gahunda ya Club Licensing ishingiye ku bipimo bifatika.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ubutabera bwigenga, hashyizweho Komisiyo nshya yitwa Dispute Resolution Committee izajya icira imanza ndetse ikarwanya n’amakimbirane ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, amasezerano ndetse n’imyitwarire mibi. Iyi komisiyo izaba yarashyizweho bitarenze amezi 12 uhereye igihe amategeko mashya yatangiriye kubahirizwa.
Hari kandi izindi mpinduka ziteganya kongerera imbaraga uruhare rw’abagore, abakinnyi, abatoza, abasifuzi ndetse n’amakipe mu ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bya FERWAFA, hagamijwe guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mahame y’ubufatanye n’ubunyamwuga.
Zimwe mu mpinduka zikomeye zavuzwe mu mategeko mashya harimo: ishyirwaho rya Dispute Resolution Committee (Ingingo ya 64), guhuza Komisiyo y’Umyitwarire n’iy’Imyitwarire Myiza (Ingingo ya 25 na 61), impinduka mu buryo bwo gutora Komite Nyobozi (Ingingo ya 32), no gushyiraho Inama y’Ubunyamabanga Bukuru (Bureau Council). Izi nzego nshya zigomba kuba zatangiye gukora bitarenze umwaka umwe uhereye igihe amategeko mashya yatangiriye kubahirizwa, nk’uko biteganywa n’ingingo y’inzibacyuho (Ingingo ya 82).
Mme Dr. Gasarabwe Claudine yasoje ashimangira ko izi mpinduka atari uguhindura inyandiko gusa, ahubwo ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushyiraho fondasiyo nshya izafasha mu kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda ushingiye ku mucyo, ubunyamwuga, uruhare rwa bose n’iterambere rirambye.
Mme Dr. Gasarabwe Claudine, ukuriye Komisiyo y’Amategeko muri FERWAFA