Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bwakiriye ku meza abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye shampiyona y’Afurika yaberaga muri Kenya, igasozwa kuri iki Cyumweru. Muri iyi shampiyona, u Rwanda rwitwaye neza ndetse rutahana imidali itatu.
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye mu marushanwa, anabasezeranya ko ubuyobozi bugiye gushaka ibisubizo ku mbogamizi zitandukanye bagiye bahura nazo mu rugendo rwabo rwo guhatana ku rwego rwa Afurika.
Mu ijambo rye, Visi Perezida wa FERWACY wari uyoboye delegasiyo, Bigango Valentin, yashimye cyane imyitwarire y’abakinnyi ubwo bahuraga n’imbogamizi zitandukanye muri Kenya, by’umwihariko amagare yatinze kubageraho mu mujyi wa Eldoret, bigatuma bategura amarushanwa mu bihe bigoye. Yongeyeho ko abakinnyi berekanye umuhate ukomeye mu gushakira ibisubizo aho bitagendaga neza.
Abakinnyi Ingabire Diane na Byukusenge Patrick, bagize uruhare mu marushanwa, bavuze mu izina rya bagenzi babo bagaragaza ko bafite ikibazo cy’ibikoresho bitajyanye n’urwego bari gukiniraho, ndetse basaba ko hakongerwa amarushanwa menshi mu bihe biri imbere kugira ngo bazamure urwego rwabo rw’imikinire.
Muri iyi shampiyona y’Afurika yabereye muri Kenya, u Rwanda rwitwaye neza rutahana imidali itatu ikomeye mu byiciro bitandukanye:
– Umudali wa Zahabu mu gusiganwa nk’ikipe ivanze (Mixed Relay)
– Umudali wa Feza mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda (Women U23 Road Race)
– Umudali wa Bronze mu cyiciro cy’abagore bakuru ndetse n’abahungu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda (Women Elite & Men U23 Road Race).
Iyi ntambwe yatewe n’abakinnyi b’u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika iratanga icyizere cy’ejo hazaza heza ku mukino w’amagare, mu gihe ibibazo byagaragajwe bizakemurwa, abakinnyi bakagira ibikoresho bihagije ndetse n’amahirwe yo gukina amarushanwa akomeye.