in

Exclusive: Kuva ku nanga kugeza kuri videwo ikeye – Uko indirimbo ya Assia yakozwe

Umukinnyi wa Filime uzwi ku izina rya Mutoni Assia yavuze uko igitekerezo cyo gukora indirimbo ye cyaje. Ni mu gihe kuri ubu Mutoni Assia yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise « Long distance » ni indirimbo yatunguye abantu benshi cyane dore ko ari nayo ndirimbo ye ya mbete ubusanzwe uyu mukobwa akaba asanzwe ari umukinnyi wa filime.

Mu kiganiro yagiranye na Magic Fm mu kiganiro Magic Morning yavuze ko igitekerezo cyo gukora indirimbo Long distance cyaje nyuma yo kubwirwa ko filime yararimo gutegura yitwa Long distance igomba kujyamo akananga (sound track) ivugamo ijambo Long distance gusa ubwo yari muri studio atunganya iyi soundtrack izajya muri iyi ndirimbo, umu producer warurimo kumutunganyiriza soundtrack yamusabye ko yaririmba igitero kimwe kugirango yumve uko bimeze. Assia yaririmbye igitero kimwe maze producer yumva biraryoshye amusaba ko yakwandika n’igitero cya kabiri nuko Assia aracyandika. Amaze kwandika igitero cya kabiri nibwo indirimbo yahise ikomeza gutunganywa kugeza ubwo irangiye.

Nyuma yuko amajwi y’indirimbo Long distance arangiye, Assia yahamagaye Fazzo maze amusaba ko bakora amashusho y’iyi ndirimbo niko kujya ku Kibuye maze amashusho y’indirimbo Long distance ya Assia ajya hanze atyo.

Assia yavuze uko indirimbo Long distance yakozwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO LONG DISTANCE YA ASSIA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Assia – Long Distance (Official music video 2022)

Nuko turumirwa! Pasiteri yatangaje ko gutera inda umugore wawe ari icyaha/Reba amashusho