Umuhanzi Evelyn Uwera uririmba indirimbo zihimbaza Imana yasohoye Indirimbo nshya irimo ubuhamya ku bushobozi n’ububasha bw’Imana.
Usibye kandi amagambo y’ihumure ari muri iyi ndirimbo, Hanakubiyemo ubutumwa buhamya imirimo myiza Imana ikora. Uyu muhanzi ubusanzwe avuka mu ntara y’uburasirazuba ariko akaba akorera umuziki we mu Mujyi wa kigali
Evelyn Uwera wakuriye muri korari zo mu itorero ry’abangirikani anasanzwe asengeramo ni umwe mu bahanzi bagira imyandikore myiza kandi ifasha imitima ya benshi mu baziha umwanya indirimbo ze, Uyu muhanzi amaze gukora Indirimbo Indirimbo amaze gukora zigera kuri 5 zirimo eshatu zifite Amashusho ndetse n’indi ebyiri z’amajwi gusa. Izo ndirimbo zirimo “Kuba ndiho”, “Lord,I need you”, “Nyongorera” na “Muririmbe” yashyize hanze mu masaha macye ashize.
Iyi ndirimbo Evelyn Uwera yasohoye bivugwa ko ari indirimbo yagizwemo uruhare rukomeye n’abakunzi b’uyu muhanzi bakunze impano ye bakiyemeza kumushyigikira mu buryo bwo gukora ibihangano. Ni indirimbo yakozweho n’aba producers 2 uwitwa Master P ndetse na Bob Ngabo wakoze amashusho yayo mu gitero cya mbere cy’Iyi ndirimbo Uyu muhanzi agira ati “Mu ijuru icyubahiro cyibe icyayo, ndetse no mu Isi amahoro abe mubo yishimira. Mwese mu ijwi rirenga muvuge muti Yesu ni umwami ibihe byose.
Mu kiganiro na Yegob, Evelyne Uwera yavuze ko byahoze ari inzozi ze kuzaba umuhanzi wigenga ndetse akamenyekanisha ubutumwa hirya no hino Ati “Nakomereje muri korari umurimo wo kuririmba ariko numva mfite ishyaka cyane ryo kuzaririmba indirimbo zihimbaza zikaramya Imana ku giti cyanjye, Dore ko nari navukiye mu muryango ukunda Imana kandi ubinshishikariza nanjye”.