in

Ese waruziko uyu munsi wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa dore bimwe mu byiza utaruzi wakora kugira ngo wirinde indwara zo mukanwa

 

Uyu munsi tariki 20 werurwe 2023 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa dore ko ari kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange.


Dr. Muhigana Adelaide umuhanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zo mukanwa agira abantu abantu inama yo koga mukanwa byibuze inshuro eshatu ku munsi mu rwego rwo kwirinda indwara zifata mukanwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko koga mukanwa igihe umaze kurya ar’ingenzi kuko bikurinda indwara zo mukanwa ziterwa n’isuku nke yo mukanwa ikindi kandi ngo bikurinda kuba wabyimba ishinya ndetse n’ishinya igacukuka.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2021 na RBC bugaragaza ko abanyarwanda 92% bisuzumisha amenyo aruko bayarwaye naho ngo 1% nibo bonyine bayisuzumisha nta kibazo bafite cyayo.

Dr. Nsanzimana avuga ko byoroshye cyane kwirinda izi ndwara mu gihe wubahirije isuku yo mukanwa.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bayobowe na Mbappé abakinnyi b’u Bufaransa bageze mu mwiherero mu modoka z’imiturika _ AMAFOTO

Biratangaje umusore yafashwe agaburira abantu inyamaswa itaribwa