Ingagi ni zimwe mu nyamaswa zikunzwe cyane ku Isi dore ko zifite imiterere ijyakumera neza nkiya bantu akaba ari zimwe mu nyamaswa zidakunze kugaragara ahantu henshi ku Isi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukerarugendo bukunzwe cyane dore ko rusarwa cyane n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi baje kureba ingagi ziba muri pariki y’ibirunga mu karere ka musanze.
Abahanga bavuga ko burya ingagi zigira urukundo rwinshi cyane kubera ko ingagi zikunda kuba hamwe kandi iyo hagize ingagi ipfa ifite umwana izindi ngagi zimufata neza cyane haba hari iyotsa ikamwotsa kandi ikamufata neza nk’uko ifata umwana wayo.
Kandi iyo ingagi y’ingabo imenye umwana wapfishije nyina iramurinda cyane kuruta uko yarinda undi ufite nyina kandi burya ingagi abahanga bemeza ko arizo nyamaswa za mbere zigirana urukundo kurusha izindi nyamaswa zose zo ku Isi.