Eric Senderi yavuze ikifuzo cye cyo kuzatarama muri Stade Amahoro mu gihe imirimo yo kuyubaka yaba yarasojwe.
Senderi uvuye mu bitaramo biherekeza isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023, aho yari mu bikorwa byamamaza ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru Senderi yagize ati “Kwamamaza Ingufu Gin ni uko ari njye muhanzi wa mbere umaze kuririmbira miliyoni nyinshi z’abanyarwanda mbasanga aho bari, ninjye muhanzi ufite ibihangano bishobora guhagurutsa stade yose.”
“Iriya stade Amahoro mubona bari kubaka , bayubake neza kuko niyo Senderi azaririmbiramo bwa mbere bayitaha, ntawundi muhanzi wayijyamo ngo aririmbe abaturage bishime, ubu ndigukora indirimbo izafungura iriya stade.”
Uyu muhanzi uvuga ko yaririmbiye mu masoko yo mu Rwanda arenga 365 yemeza ko nubwo amaze igihe kinini muri muzika ariko akurikije aho ashaka kugera ubu ageze kuri 30%.
Ati “Ubu iyo ndebye intego zanjye nihaye muri muzika ngeze kuri 30% ubu ngiye gutangira bundi bushya, ibyo nakoze kera mubyibagirwe ubu ntangiye bundi bushya.”
Sinderi ni umuhanzi ukunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo , ‘Twaribohoye’, ‘Iyo twicaranye tuvugana ibyubaka u Rwanda’, ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga’, ‘Nta mpamvu nimwe’, ‘Aba-Rayon’ , ‘APR FC’ , n’izindi nyinshi.