Umunyamakuru ukunzwe mu mukino wasezeye Radiyo yakoreye imyaka irenga 7 akajya kurya ku ifaranga rya KNC, yagaragaje amarangamutima atewe no kuba atandukanye na Radiyo yamureze.
Ephraim Kayiranga yasezeye kuri Flash Fm yamugize uwo ari we, yerekana amarangamutima ye mu buryo abantu batari biteze.
Umunyamakuru Ephraim Kayiranga wasezeye kuri Flash Fm akerekeza kuri Radio 1 ya KNC, yagaragaje amarangamutima ye ubwo yasezeraga kuri Flash Fm.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Ephraim yagize ati: “Byari byiza gukora muri Flash mu gihe cy’imyaka 7 n’amezi 3, ni Radiyo yangize uwo ndi we mu buryo bwose. Nzahora nishimira kuba narakoranye na buri wese wakoranye.”
Asoza ashimira Louis nyiri Flash Fm, ati: “Thx MZEI KAMANZI LOUIS.”
Ephraim Kayiranga yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye nka KNC.