Ejo hashize Ku Cyumweru yamvura yaguye mu Burundi igasenya insengero 3 ibyo yangije byose byamenyekanye, abantu nabo bahabuye ubuzima.
Ku munsi wejo hashize mu gihugu cy’u Burundi haguye imvura iteye ubwoba ndetse yangiza ibintu byinshi higanjemo ibikorwa remezo.
Amakuru ahari aravuga ko iyo mvura yagize ingaruka ku bantu nibura 225, hamwe n’abandi bantu 100 ubu badafite aho kuba, n’ibisenge birenga 40 by’amazu byaragurutse.
RegionWeek ivuga ko ibisenge 31 by’inzu byagurukanywe n’umuyaga mwinshi wo muri iyo mvura, ibisenge umunani by’amashuri biraguruka, ndetse hasenyuka n’insengero eshatu zirimo n’urusengero ry’abapantekote (pentecôte).
Amakuru akomeza kuvuga ko abantu 4 baburiye ubuzima muri ibi biza byatewe n’imvura, ndetse ngo imvura nkiyi si ubwambere yaba iguye mu Burundi kuko no muri 2017 byabayeho.
Perezida wa Republic y’u Burundi yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza bose.