in

Duhe agahenge mwana:Yago yasamiwe hejuru  ubwo yatangazaga indirimbo ye nshya agiye gusohora vuba

Duhe agahenge mwana:Yago yasamiwe hejuru  ubwo yatangazaga indirimbo nshya agiye gusohora vuba.

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago mu mwuga w’itangazamakuru ndetse no mu buhanzi yateguje indirimbo ye nshya nyuma yiyo yaraherutse gusohora yitwa ‘Si swing’.

Indirimbo nshya yateguje abakunzi be yayise ‘Umuhoza’ akaba yavuze ko ishobora gusohoka ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valantin’.

Gusa bamwe mu bamukurikirana ntibabyumva kimwe ukuntu asohora indirimbo umusubirizo n’izihari batarazumva.

Ku rubuga rwa Instagram hari uwiyise umuceri Hasi yagize ati”Ntago wabinkora uziko ntarareba niyo uherutse gusohora gusa ubwo ntaribi nzazirebera rimwe mwana.”

Sibyagarukiye aho kuko na Dumba yaje amwibutsa ko indirimbo zidasohorwa nk’ibiganiro.

Dumba nawe yagize ati”ko mbona indirimbo ugiye kujya uzisohora nk’ibiganiro, duhe agahenge mwana.”

Nubwo ibi byose bivugwa indirimbo za Yago zigaragarizwa urukundo kuko ziri mu zirebwa cyane kandi mu gihe gito.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Gasogi United yiganye As Kigali yigabanyiriza akazi ndetse izigama n’amafaranga

Abasore batakizera urukundo bashyizwe igorora mu ndirimbo nshya y’umuhanzikazi Kellia