Umuhanzi Vava uzwi nka Dore imbogo ukunze kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga yatangaje byinshi ku rugendo rwe kuva mu cyaro kugeza aho ageze ubu.
Ubundi ngo yatangiye kuririmba akiri iwabo mu karere ka Ngoma asohora indirimbo ye yambere ayita Karibu Ngoma yaririmbiye abantu maze barayikunda ariko baramubwira ngo kugira ngo azagafate azajye i Kigali.
Yakoze uko ashoboye aza i Kigali Gerard Mbabazi amukoresha interview maze amuhuza na Bruce Melody maze Melody amuha ibihumbi 240 maze atangira no kumenyekana mu Rwanda hose.
Yavuze ko inganzo y’indirimbo Dore imbogo yayikuye Nyagatare aho yagiye gusura inyamaswa maze abona imbogo, imvubu n’impara.
Nyuma yumva arabikunze maze abifashijwemo n’abantu batangukanye baramufasha ajya muri studio asora Dore imbogo maze irakundwa mu Rwanda hose