in ,

Dore urutonde rw’indirimbo nyarwanda zakunzwe cyane muri uku kwezi

Muri uku kwezi kwa Gicurasi abahanzi nyarwanda basohoye indirimbo nyinshi cyane gusa harimo izagiye zikundwa cyane kurusha izindi. Hano twabakusanyirije urutonde rw’indirimbo 5 zakunzwe cyane muri uku kwezi.

Ku mwanya wa mbere haza indirimbo ya Tom Close afatanyije na Bull Dogg yitwa Igikomere

Iyi ndirimbo yaje ku isonga mu zakunzwe cyane ku rubuga rwa YEGOB aho yarebye nabasaga 9,000

Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo Too Much ya Jay  Polly aftanyije na  Urban Boys, Marina, Khalfan, Bruce Melodie na Uncle Austin

Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe na benshi muri uku kwezi. Abantu benshi banakunze amashusho meza cyane y’iyi ndirimbo yakozwe na video producer Nameless Campos gusa ku rundi ruhande abandi bavuzeko amashusho yayo atajyanye n’umuco nyarwanda.

Ku mwanya wa gatatu hari indirimbo Just a Dance remix

Iyi ndirimbo iherutse gusohoka mu minsi yashize nayo yakunzwe na benshi cyane kubera ukuntu yasubiwemo ndetse n’amashusho yayo meza cyane.

Ku mwanya wa kane hari indirimbo yitwa Mfata ya Charly na Nina

Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane kubera imiririmbire myiza y’aba bakobwa.

Ku mwanya wa gatanu haza indirimbo ya Bruce Melodie yitwa Ikinya

Image result for ikinya by bruce melodie

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane kubera amashusho meza y’iyi ndirimbo ndetse n’amajwi meza arimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yakunzwe cyane akanatangarirwa na benshi kuri instagram muri uku kwezi

Iyumvire amagambo akomeretsa Sergio Ramos yabwiye mwene wabo Gerard Pique