in

Dore uko byagenze kugira ngo Diane wari ugiye gukora ubukwe ashyingurwe k’umunsi yari gushyingirwaho

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga havuzwe inkuru yateye agahinda abanyarwanda benshi bagenda bahanahana amafoto yu mwali arikumwe n’umusore biteguraga kubana akaramata, bavuga ko biteye agahinda kuba umunsi uyu mukobwa yari bushyingirweho aribwo yashyinguwe.

Gusa ku rundi ruhande hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’inshuti ye ngo baniganye igihe kinini ,nubwo ntawigeze amenya neza niba koko uyu mukobwa byavugwaga ko  yagize uruhare mu rupfu rwa Diane ,koko yaba yarabikoze.

Abagize umuryango wa Diane babashije kuganira n’ikinyamakuru Actioz Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko uyu mukobwa yari ameze neza kuburyo yari afite hafi ibiro 70, maze nyuma ngo bakajya babona Diane umunsi ku munsi batazi ikibitera kuburyo hari n’ubwo yagwaga igihumure bakamujyana kwa muganga agaterwa Serumu nyuma agasezererwa.

Abaganga ngo bakomeje kujya babura igitera uyu mukobwa kugwa igihumure, ndetse no gucika imbaraga mu maguru, gusa bagakoresha ubutabazi bw’ibanze ubundi uyu mukobwa agasezerwa , byakomeje gutyo kugeza ubwo kuwa 13 Ukwakira 2022 aribwo yagiye mu Murenge gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we babona ntagatege afite gusa nanone batangira kugira ibyiringiro byuko ashobora kumererwa neza mu minsi iri imbere.

Diane ngo wagumaga gutaka ko ababara mu mavi , yabwiraga Marene we ko arikugenda amera neza gusa ababara mu mavi, icyakora nyuma abo mu muryango baje kubwirwa inkuru mbi y’uko uyu mukobwa yitabye Imana .

Diane yitabye Imana habura iminsi 2 ngo ashyingirwe, yitaba Imana afite ibiro 25 ,avuye ku biro 70 , ngo icyatangaje abo mu muryango we ni uko uyu mukobwa yitabye Imana avuga izina ryaya nshuti ye ngo byaketswe ko ari nayo yagize uruhare mu rupfu rwe, Diane yagombaga gukora ubukwe ku itariki 22 Ukwakira 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video; abeza bakomeje gupfa ubusa, umukobwa yarongowe n’umusore udafite ingingo n’imwe imurengera

Umunyamakurukazi uzwiho guhinduza igitsina cye yamaze kugura irushanwa ry’ubwiza rikomeye ku isi