in

Dore udushya turi muri “La casa de papel” yasubiwemo n’abanya-Koreya

Binyuze muri sosiyete ya Netflix yerekanirwaho filime , abakinnyi batandukanye bo muri Koreya basubiyemo ‘La Casa de Papel[Money Heist]’ yo muri Espagne yamamaye cyane ku isi.

Iyi filime yiswe “Money Heist: Korea – Joint Economic Area” yakinnwe ikomowe kuri La Casa de Papel. Season ya mbere yagiye hanze ifite uduce dutandatu.

Iyi La Casa de Papel yo muri Koreya yakinwe neza ijya gusa n’iyo muri Espagne. Nk’uko mu yindi bigenda harimo amabandi ashimuta abantu muri banki.

Aya mabandi muri filime ya mbere yari afite amazina y’Imijyi itandukanye y’ibihugu. No muri iyi nshya niko bimeze kuko nyuma ya Yoo Ji-tae ukina ari Professor haza abandi nka Park Hae-soo ukina yitwa Berlin, Jeon Jong-seo ukina ari Tokyo na Lee Won-jong ukina ari Moscow.

Hari kandi Kim Ji-hoon ukina ari Denver, Jang Yoon-ju uba ari Nairobi, Lee Hyun-woo witwa Rio, Kim Ji-hun ukinamo ari Helsinki na Lee Kyu-ho ukina ari Oslo.

Iyi filime yashyizwe ku rubuga rwa Netflix kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena. Yanditswe na Ryu Yong-jae, Kim Hwan-chae na Choe Sung-jun. Mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Kim Hong-sun.

Buri gace muri dutandatu twagiye hanze, kagiye kagizwe n’iminota hagati ya 63 na 78.

Mu 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kwerekana ku Isi yose filime ya ‘La Casa de Papel’ ya nyayo y’abanya-Espagne. Igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vinicius Akomeje kuvugisha benshi hanze aha nyuma yo kwerekana impano yo kubyina (video)

Dj Higa Sharon yaserukanye umwambaro ugaragaza ibibero bye mu gitaramo Chop Life (Amafoto)