in ,

Dore abakobwa b’abanyaRwandakazi bakomeje kubyaza umusaruro ubwiza n’uburanga byabo babera intangarugero bagenzi babo mu kwiteza imbere

Muri aba bakobwa harimo abahanzikazi ,abanyamideli ndetse na banyampinga u Rwanda rufite kandi rwabyazamo umusaruro,  Mu gihe runaka aba bakobwa hari icyo bamarira umuryango Nyarwanda ,Muri aba bakobwa ntamunyamahanga urimo ndetse ntawutazi ikinyarwanda ,ni abakobwa batatswe n’impano ,umuco Nyarwanda ndetse n’ubwiza bw’inyuma ku mubiri. 

 

Muri aba bakobwa harimo aba bakurikira 

Miss KUNDWA DORIANE yabaye nyampinda w’ u Rwanda mu mwaka wa 2015 yagaraje gukora kandi hari byinshi yageze usibye ko bitagaragarira amaso kandi ni umukobwa waha umwanya ukamuha inshingano akazikurikiza ndetse zikagirira akamaro umuryango Nyarwanda.

Miss 2015 KUNDWA DORIAN
Miss 2015 KUNDWA DORIAN

Miss 2012 KAYIBANDA Aurore  Umukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 akaza kugaragaze  umurava hakabura abamukoresha ari nawe ni umukobwa ufite umurava n’impano yo kuyobora u Rwanda rufite kugeza ubu , nawe ntiyakoze cyane bitewe n’imitegurire y’irushanwa ry’uwo mwaka ndetse n’abari bamushinzwe ndetse no kumufasha.

Miss 2013 KAYIBANDA Aurore
Miss 2013 KAYIBANDA Aurore

Miss 2016 MUTESI JOLLY ni umukobwa watunguye abanyarwanda bitewe n’umurava afite kurusha abandi banyampinga bamubanjirije ikindi afite umwihariko ndetse no kumenya umuco nyarwanda kurusha abandi bityo wabiha amaso ukabona ko igihugu kimukoresheje neza yazabyarira akamaro u Rwanda n’abarutuye maze u Rwanda rukomeze kuba umutima w’afurika.

Miss 2016 MUTESI JOLLY
Miss 2016 MUTESI JOLLY

AKIWACU LYNCA igisonga cya kabiri cya miss 2015 uyu mukobwa usibye kuba yarabaye igisonga cya akabiri cyanyampinga w’umwaka 2015 ubusanzwe asanzwe ari umunyamideli kugeza ubu ari mu bakobwa ba mbere mu Rwanda bafite impano nyinshi kandi zifite icyo zimumariye , uyu mukobwa amaze kugera aho yakwitunga akoreresheje impano ze zikagira nicyo zimarira u Rwanda.

AKIWACU LYNCA igisonga cya kabiri cya miss 2015
AKIWACU LYNCA igisonga cya kabiri cya miss 2015

Miss TETA SANDRA ni umukobwa ukunda ubufatanye n’abandi bakobwa bashoye afite umurava kandi ubona ko we ikintu akunda gukora ari ibinjyanye n’imyidagaduro ari nacyo muri we yabyazamo umusaruro bityo agafasha buri rubyiruko rufite impano.

Miss TETA SANDRA
Miss TETA SANDRA

Umunyamideli KANEZA uyu mukobwa ni umunyamideli wabigize umwuga akaba akunda cyane kandi ibinjyanye n’imideli akaba yarabaye umunyamideli wa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2015 akaba ariyo mpano ye . We yumva ntabundi buzima buhari butari imideli ,iyo urebye abanyarwanda bakeneye guteza imbere imideli nyarwanda bityo bigateza umuco w’imyambarire nyarwanda imbere.

Umunyamideli KANEZA
Umunyamideli KANEZA

 

Aba bakobwa mu Rwanda nibo ubona bafite umurava kandi bafite byinshi bifuza kugeraho mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo u Rwanda rukaba rwababyaza umusaruro mu byiciro bitandukanye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
nsengiyumva Kalisa
nsengiyumva Kalisa
7 years ago

Comment:mwebwe mureba abastar gusa ntago muziko mucyaro hari abakobwa kd bafite impano zifite aho zibagejeje.niba mushaka guteza imbere igihugu mugere no mucyaro murebe abakobwa bafite amafaranga kubera impano bakora.abo mwapostinze turabazi dushaka abashasha.murakoze

Dore ibihe byaranze urukundo rwa safi na knowless mu bihe byabo byashize:AMAFOTO ( +video)

Dore umusore wamenye gusaba urukundo akoresheje impano ye yo gushushanya ,arusaba nta n’ijambo akoresheje:(+video)