Abantu benshi usanga bagorwa cyane no gutunga inzara ndende mu byukuri atari uko bazanga ahubwo ari uko zicika ndetse zigahora zoroshye gusa hari ibyagufasha kuzirinda kandi bitakugoye.
1, Ujye unywa amazi menshi ku munsi
2.Gabanya umwanya umaza inzara zawe mu mazi
3. Ujye uca inzara ntizibe ndende cyane
4. Ujye usiga amavuta ku gace k’umubiri aho urwara rutereye
5. Koresha aya mavuta akomeza inzara
koresha amavuta ya olive, amavuta ya coco ndetse n’amavuta ya vitamine E yatuma uhorana inzara nziza kandi zikomeye.
Dore uko akoreshwa: Mu ijoro mbere yo kuryama, fata amwe muri ayo mavuta uyasuke mu gikoresho gisa neza gifukuye, terekamo inzara zawe iminota icumi, usige neza inzara ndetse no hasi aho zitereye, maze nuzikuramo wambare gants kugirango amavuta ajyemo neza ijoro ryose.
6. Irinde gukoresha alukolo (Alchool) ku nzara
Mu gihe ukora isuku y’intoki irinde gukoresha ibikoresho birimo alukoro kuko bishishura inzara. Ahubwo wakoresha amazi n’isabune maze ukisiga amavuta yabugenewe cyane cyane aho inzara zitereye.
7. Irinde gukoresha inzara zawe ibishobora kuzangiza
Irinde gufungura amacupa akomeye cyangwa guharura udukarita ukoresheshe inzara kuko birazangiza, zikavunika nabi cyangwa zigasesererwa, bishobora no ku gukomeretsa.
8. Irinde gukoresha kenshi umuti ukuraho verini (vernis)
Uriya muti ukuraho verini kuwukoresha kenshi byica inzara, icyiza ni uko wajya ukoresha verini imaraho iminsi myinshi (Original) kugirango nibura ugabanye inshuro uwukoresha.