in

Dore nomero za Telefone zashyizweho na Polisi y’u Rwanda wahamagara mu igihe uhuye n’ikibazo gicyemurwa n’uru rwego

Muri iki gihe, umuntu mukuru wese utuye mu Rwanda agira ibintu afata nk’ingenzi ku buzima bwe, ndetse agaharanira ko yaba abyujuje nk’uburyo bw’umutekano w’ubuzima bwe, cyangwa se uw’ubuzima bw’umuryango we.

Ibintu by’ingenzi umuntu wese aba agomba kwitaho cyane, harimo no kumenya nomero za Telefone zashyizweho na Polisi y’u Rwanda, kuko zafasha mu gutabara ubuzima mu buryo butandukanye.

Izo nomero ni izi zikurikira: Ukeneye ubutabazi bwihuse ahamagara 112/912. Ku bijyanye no kurwanya ruswa, wahamagara 997. Ibyerekeye impanuka zo mu muhanda, wahamagara 113. Ku bijyanye n’umutekano n’impanuka zo mu mazi wahamagara 110. Uhohotewe n’Umupolisi yahamagara 3511. Naho ufite ibibazo bijyanye na Perimi cyangwa se impushya zo gutwara ibinyabiziga yahamagara 118.

Hari kandi nomero za Telefone z’abayobozi ba Polisi mu Ntara zose z’u Rwanda, nabo bakaba bashobora gufasha uwabikenera, bitewe n’ikibazo agize n’aho aherereye, gusa izo zo ntizihamagarwa ku buntu.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneka kuri 0788311128, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ni kuri 0788311138, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yaboneka kuri 0788311151, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba yaboneka kuri nomero 0788311142, naho Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’u Burengerazuba yaboneka kuri 0788311118.Hari kandi nomero y’Umuyobozi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), ikaba ari 0788311110.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hitabajwe abagabo barenga 20: Abaturage bafashe ingagi yari yabateye mu giturage maze bayizirika ku biti barayijyana

Haringingo Francis uri mu Rwanda agiye kubona akazi gashya mu ikipe y’ikiciro cya mbere mu Rwanda