in ,

Dore impano idasanwe Safi na Judith bakirijwe ubwo bari bavuye Zanzibar mbere yo kwerekera muri Canada

Umuririmbyi Niyibikora Safi wiyise Madiba yagarutse mu mujyi wa Kigali aherekejwe n’umugore we Niyonizera Judith, nyuma y’igihe kingana n’icyumweru bari muri Zanzibar ku nyanja y’u Buhinde.

Safi na Judith bakoze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko no gutanga inkwano ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, icyo gihe abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga n’Akari imurori.Safi mu kwezi kwa Buki i Zanzibar

Hashize igihe gito Safi na Judith bemeranyije kubana, bahise berekeza I Zanzibar ku Nyanja y’u Buhinde kwizihirizayo icyumweru cya Buki.

Judith na Safi bishimanye cyane

Ubwo bageraga mu mujyi wa Kigali bavuye I Zanzibar, Safi na Judith bakiranywe urugwiro n’inshuti zabo, maze bahabwa “Champagne” mu rwego rwo kurushaho kwerekana ko bishimiwe cyane ndetse nk’impano y’urukundo bafitiwe

Safi na Judith bahawe Champagne bakigera i Kigali bavuye mu cyumweru cya Buki i Zanzibar

Nk’uko umuryango ubitangaza ngo biteganyijwe ko Safi na Judith bazahita berekeza muri Canada kubayo, dore ko uyu Judith asanzwe afiteyo ubwenegihugu, gusa nta numwe muri bo urabishimangira neza, birahwihwiswa hirya no hino.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere abakinnyi b’ikinamico urunana mubihe bitandukanye mu mafoto utigeze ubona

GASOPU! Oda Paccy nyuma yo kwiyambika ikoma no kwita AmaG The Black kadahumeka umva isomo rikakaye AmaG yamugeneye(+video)