Umuririmbyi Niyibikora Safi wiyise Madiba yagarutse mu mujyi wa Kigali aherekejwe n’umugore we Niyonizera Judith, nyuma y’igihe kingana n’icyumweru bari muri Zanzibar ku nyanja y’u Buhinde.
Safi na Judith bakoze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko no gutanga inkwano ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, icyo gihe abantu benshi bacitse ururondogoro bavuga n’Akari imurori.
Hashize igihe gito Safi na Judith bemeranyije kubana, bahise berekeza I Zanzibar ku Nyanja y’u Buhinde kwizihirizayo icyumweru cya Buki.
Ubwo bageraga mu mujyi wa Kigali bavuye I Zanzibar, Safi na Judith bakiranywe urugwiro n’inshuti zabo, maze bahabwa “Champagne” mu rwego rwo kurushaho kwerekana ko bishimiwe cyane ndetse nk’impano y’urukundo bafitiwe
Nk’uko umuryango ubitangaza ngo biteganyijwe ko Safi na Judith bazahita berekeza muri Canada kubayo, dore ko uyu Judith asanzwe afiteyo ubwenegihugu, gusa nta numwe muri bo urabishimangira neza, birahwihwiswa hirya no hino.