in

Dore impamvu zidashidikanywaho zituma abagabo benshi bapfa mbere y’abagore

Dore impamvu zidashidikanywaho zituma abagabo benshi bapfa mbere y’abagore.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagabo ari bo benshi bapfa bakiri bato, ugereranyije n’abagore bari mu kigero kimwe.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo ku Isi yose abagore ari bo bibasirwa cyane n’ibibazo bitandukanye birimo agahinda gakabije, umunaniro, birangira abagabo bari mu myaka imwe n’abo bagore, ari bo benshi bapfa bakiri bato.

Zimwe mu mpamvu bwagaragaje nk’izitera abagabo gupfa ari bo benshi, harimo kuba ari bo baza imbere mu kwirengera ingaruka mbi z’ibikorwa runaka, no gukora akazi karimo ibyago byinshi ugereranyije n’abagore.

Ikindi ni uko bwagaragaje ko abagabo ari bo benshi bakunda gukora imyitozo ngororamubiri y’umurengera bakanatwara ibinyabiziga ku muvuduko wo hejuru, bikabaviramo impanuka zibasigira ubumuga cyangwa gupfa bakiri mu myaka mike.

Ikindi cyagaragajwe muri ubu bushakashatsi ni uko imibiri y’abagore yirwanaho ikagira ubudahangarwa cyane ndetse igakora n’abasirikare benshi ugereranyije n’iy’abagabo.

Ibi bisobanuye ko imibiri y’abagabo ifite ibyago byo kuba yakwibasirwa n’uburwayi runaka ikazahazwa na bwo, bikaba byanaviramo umugabo gupfa, mu gihe iy’abagore yo igerageza guhangana n’ubwo burwayi.

Ikindi kandi ni uko bwagaragaje ko abagore ari bo bagira ubwira bwo kwihutira kujya kwivuza igihe bafite uburwayi runaka, mu gihe abagabo benshi bo babikerensa bakabifata nk’ibisanzwe kugeza barembye.

Kimwe mu bindi byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni uko umubare w’abagabo bishora mu biyobyabwenge bikangiza imibiri yabo ari bo benshi, ugererenyije n’abagore babinywa.

Ni mu gihe umubare w’abagabo biyahuye bo bari bakubye inshuro eshatu abagore babikoze.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Dayne Victor Miller azishyura agera kuri miliyoni 21,777,020 Frw ku girango afungurwe

Icyo yakoreye umuturanyi we wari waryamye mu cyumba cy’umukobwa we yambaye ubusa kigiye kumukoraho

Umugabo wibye amafaranga yaje gufatwa ayagerereye ari hafi kuyamara