in

Dore impamvu ibitaramo byabangamiraga abaturage bituma hubakwa Kigali Arena izwi nka BK Arena

Iyi nyubako iri munzu zirenze Kandi zinakomeye cyane hano mu Rwanda dore ko iri mu nzu zakira abantu benshi cyane ikaba ikorerwamo ibintu byinshi bigiye bitandukanye bihuza abantu benshi.

Kimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda ishyizemo imbaraga ni ukwagura ibikorwaremezo, bifasha abantu kwidagadura mu ngeri zinyuranye.

Ijwi ry’abanyamuziki mu myaka 10 ryumvikanaga rivuga ko kimwe mu bituma umuziki w’u Rwanda udatera imbere, harimo n’inyubako zitoroshya kwidagadura.

Bashingiraga ku bitaramo bimwe na bimwe byagiye bifungwa kubera urusaku byatezaga muri rubanda, bityo Polisi igashyiraho ingufuri abantu bagataha.

N’ubwo bimeze gutya ariko hari ibyo Umujyi wa Kigali ugenderaho, wemerera gukorera igitaramo mu nyubako z’imyidagaduro zabugenewe cyangwa ahandi.

Tariki 22 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo n’izindi nzego za Leta, cyagarukaga ku gutanga ubutumwa ku batuye uyu mujyi n’abawugenda mu bihe by’iminsi mikuru yaherekeje 2022.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru yaramubajije  Pudence Rubingisa yavuze ko hari ibigenderwaho mu gutanga uruhushya kuri aba bantu bategura ibitaramo, bihuriza hamwe abantu benshi.

Rubingisa yavuze ko uruhushya rusabwa kandi rugatangwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, kandi hari itsinda ryashyizweho risuzuma niba uwaka uruhushya yujuje ibisabwa.

Iri tsinda rigizwe n’abakozi b’Umujyi wa Kigali; Polisi, abakozi bo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyane cyane abo muri Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), ndetse rimwe na rimwe iri tsinda rishyirwamo n’abashinzwe ubuvuzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gahinda kenshi, umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yavuze ukuntu Yvan Buravan yamuhemukiye cyane

Musanze mu mujyi, inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibyari birimo birashya birakongoka