Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa Kenda nibwo ku biro bya NESA hatangazwaga amanota ya Primary na secondary ikiciro cya mbere.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyirico rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286 bangana na 90%.
Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.
Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735.
Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%.
Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya avuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.
Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by’abatsinze bose, baziga mu mashami y’ubumenyi rusange.
Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.
Abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by’abatsinze bose.
Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.