in ,

Dore Imbaraga muri Hip Hop nyarwanda zije kubaka aho giti mu jisho yasenye

Mu gihe abantu basigaye bijujutira ko Hip Hop yataye ireme ndetse bacye mu bayikora akaba aribo basigaye bakora injyana ya nyayo,umuhanzi ukizamuka Jakhatan yabwiye YEGOB.RW ko aje kubaka aho bagiti mu jisho basenye.
Jakhan Ubusanzwe witwa Rurangwa Samuel yashyize hanze indirimbo ze ebyiri nshya “Turiho na Ntacyizampindura ” mu rwego rwo gusogongeza abakunzi ba Hip Hop ngo bumve bimwe muri byinshi abafitiye .

Uyu musore w’imyaka 22 ubusanzwe utuye I Nyamirambo aho benshi bita ku gicumbi cya Hip Hop ngo ababazwa na bamwe mu baraperi bagambaniye iyi njyana,bikabasaba guta umwimerere kugira babashe guca incuro ari nabo yita bagiti mujisho gusa agakomeza kubagira ibanga avuga ko igihe cyo kubatangaza kitaragera ,ariko kandi ngo ku bakunzi  Hip Hop ikimuzanye ni ukubahoza amarira

Jakhatan ukorera indirimbo ze muri Studio zikomeye nka F2k na Touch ntabwo aririmba gusa kuko akora n’akazi ko kubaka ati” Urabizi ndi umu G ku giti ndi umuzi ,iki ni cyo gihe ntamwanya wo guta mu gihe ndi kumva Beat,ndazi kuzikina ndazi kuzibyina ,kuri Flow ndi mubi,oui ,yes ndi inyamanza mu bishwi …….:)”
Kanda hano wumve indirimbo Jakhatan yise ” Turiho “
Kanda hano wumbe indirimbo ” Ntacyizampindura ” by Jakhatan Ft Shiner Jacob

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntacyizampindura by Jakhatan ft Shiner Jacob

Dore amateka akomeye utigeze wumva