Umuhanzi Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz uyu mu minsi ishize akaba yarakoze ubukwe na Judith Niyonizera utarishimiwe na benshi mu bafana be ndetse benshi bakaba baragize ibintu bitandukanye bagenda bamuvugaho harimo na Nizzo bakunze kwita Kaboss uririmbana na Safi Madiba mu itsinda rimwe ariryo rya Urban Boys. Ku munsi w’ejo, Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa instagran yashyize hanze ifoto igaragaza abasore bari bamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwa umugeni we maze ayiherekesha amagambo yagiye agarukwaho na benshi ndetse bamwe bakanakeka ko ari ikimenyetso cyuko yaba yarazinutswe Nizzo utagaragara muri iyo foto.

Safi Madiba akimara gushyira hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Who needs superheros when you have a brother! Those are my brothers @danny@humble_jizzo_urbanboys@davidbayingana @platininemeye@dennis_buldozer @safimadiba_urbanboys“. Safi akimara gutangaza aya magambo, bamwe mu bafana be bagerageje kuyasesengura bavuga ko nkuko we ubwe yabyitangarije, biragaragara ko aba basore bari kuri iyi foto aribo afata n’inshuti ze magara harimo na Humble Jizzo baririmbana mu itsinda rya Urban Boys. Bamwe bongeyeho kandi ko kuba Nizzo atagaragara kuri iyi foto ndetse akaba ataranagaragaye mu bukwe bwa Safi bishoboka ko hari ibibazo byihariye bagiranye bishobora gutuma umwe azinukwa undi.