Umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Tanzania, Irene Uwoya wahoze ari umugore w’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Ndikumana Hamad Katawuti yaba yongeye agakora ubukwe hagendeye kuri video yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Irene Uwoya yagaragaye yambaye ikanzu y’ubukwe humvikana ijwi ry’umugabo uvuga amagambo ngo hindukira mwenyura n’andi.
Ahagenewe amagambo yo gusobanura iyo video Uwoya yanditseho amagambo avuga ko adashobora kwihanganira gukomeza gutegereza ndetse anavuga ko abatekereza ko ari filimi bakwiye gutegereza bakareba.
Uyu mugore Irene Uwoya yabyaranye na Katawuti umwana umwe w’umuhungu witwa Krish.
Manuka hasi gato urebe Video ya Irene Uwoya yambaye ikanzu y’ubukwe
Ku babyibuka Irene yigeze yandagaza katawuti agira ati” “Ikintu kimwe mutari muzi kuri njye, ni uko ntari nigera nkundana n’umugabo mwiza mu buzima bwanjye, sinzi impamvu ariko mwizere ibyo mvuga, abagabo badafite uburanga na bucye nibo twagiye dukundana, n’uwo twashakanye ni mubi. Kandi ubu wasanga hari abagabo beza banyifuzaga…”
Haba mu Rwanda, muri Uganda, mu Burundi, muri Tanzaniya n’ahandi hirya no hino muri Afrika, hakunze kuvugwa kenshi amakuru y’ibibazo mu mibanire ya Katauti na Oprah ndetse bivugwa kenshi ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi, mu mwaka wa 2011 bwo biza kuvugwa ko batandukanye burundu ndetse ko na Opray yivugiye ko adakunda Katauti kandi atigeze anamukunda by’ukuri. Bakomeje kugenda babihishira ariko kugeza ubu bemera ko batandukanye burundu n’ubwo batarabona gatanya byemewe n’amategeko.