Ni mu kagari ka Nyagasozi mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo, aho havugwa amakuru y’abagabo bakuze ndetse n’abasore bategera abana b’abakobwa mu nzira bavuye kwiga, bakabajyana kubagurira inzoga ndetse n’ibindi mu buryo bwo kubashuka bikarangira babasambanije nk’uko tubikesha TV1.
Mu kiganiro abaturage bagiranye na TV1 umwe mu baturage yagize ati” ikibazo dufite cy’abana bacu b’abakobwa, umwana afite imyaka 14, ugasanga umupapa ukuze amutegeye munzira akamusaba ko bajyana akajya kumugurira, inzoga cyangwa ngo ama burushete, yarangiza akamusindisha, ukajya kubona ukabona umwana w’umukobwa ari kugenda munzira agwa afite n’icupa ry’inzoga, noneho kwa kundi yamuguriye za nzoga niko amusambanya”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko muri ibyo uwo mwana w’umukobwa yanyuzemo, iyo adaterewemo inda akuramo n’izindi ndwara, gusa si we gusa kuko abihuriraho n’abandi babyeyi bo muri aka kagari ka Nyagasozi, bashimangira ko abangiza aba bana b’abakobwa ari abagabo usanga banababyaye.
Nubwo byavugwaga n’ababyeyi bigaragara ko bahangayikiye abana babo, ariko si bo gusa kuko hari n’umwana w’umukobwa uri mu rungano rw’abavugwa ko bahohoterwa ubwe wiyemerera ko rwose bahari bahohoterwa n’abagabo bakuze.
Uyu mwana w’umukobwa yagize ati” barahari rwose benshi icyo kintu niko kimeze, kiri kuba ku bana batoya bari muma secondaire matoya, bafatwa kungufu n’aba papa bakuze ubona ko bababyaye”. Aba baturage bo mu kagari ka Nyagasozi barasaba ko iki kibazo cyafatirwa ingamba zikaze, kubera ko kiri gufata intera ikomeye cyane muri aka kagari kabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Nyamutera Innocent yabwiye TV1 ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana, gusa avuga ko nta muturage wigeze agira ikibazo nk’iki ngo akibagezeho, kandi inzego zirahari kandi zirubakitse, ariko ubwo bakimenye baragikurikirana ubundi iki kibazo gifatirwe ingamba zikomeye.
Aba baturage baravuga ko iki kibazo cy’abagabo bakuze basambanya abana nikidakurikiranwa n’inzego zose, bizatuma hari abana b’abakobwa batazagera ku nzozi zabo cyangwa se ibyo bahora barota kuzageraho.