Ubusanzwe bizwi kobnta mugabo ujya usaza ku buryo atashobora kubyara akaba ariyo mpamvu umugabo kuva ari ingimbi kugeza ashaje ashobora kubyara mu gihe yakoze igikorwa.
Mu byukuri nubwo abyara koko, umwana ubyawe n’umugabo ukuze akunze kugira ingaruka zitandukanye mu mikurire ye ndetse no mu mihumekere ye kubera ko uko umugabo agenda asaza, intanga ze zigenda ziba nkeya kandi zigata ubwiza zari zifite.
Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko no mu gihe bikunze ukibaruka, umwana ashobora kugira ingorane z’amagara zihoraho, uhereye ku ngorane zo guhumeka akivuka kugeza ku bumuga bwa “Autisme”.
Ibi ni bimwe mu byo umwana akunze guhura nabyo iyo yabyawe n’umugabo ukuze cyane urengeje imyaka 35 kandi ubushakashatsi bwavuze ko buri uko imyaka 10 ishize ku mugabo, intanga ze zita ubwiza ku kigero cya 21%