in

Dore ibyabaye kuri wa munyarwanda wari watangiye kwiga mu mashuri abanza

Hamaze iminsi mu Rwanda havugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 54 uherutse gusubira kwiga mu mashuri abanza , aho yari yatangiye mu mwaka wa gatatu , kuri ubu uyu mugabo yasimbukijwe imyaka ibiri.

Mu itangira ry’amashuri, ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 nibwo Rusengamihigo w’imyaka 54 y’amavuko yagiye kwiyandikisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyakibingo ashaka umwaka wa gatatu, yawizemo iminsi ibiri, ubu ari kwiga mu wa gatanu.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Nyakibingo, Akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko yimuriwe mu wa Gatanu nyuma yo gukoreshwa isuzuma.

Yavuze ko afite ingamba zo kuzakomeza amashuri ye akagera ku nzozi ze.Inkuru y’uyu mugabo yatunguye benshi kuko batiyumvishaga uburyo umuntu w’imyaka 54 ufite abuzukuru atajya kwiga mu mashuri abanza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye ikintu gikomeye Bruce Melodie yakoreye Ndimbati muri gereza

Shakira yihanangirije Pique nyuma yo kubona ashudikanye n’undi mukobwa