Dore ibintu bishobora gutuma utandukana n’umukunzi wawe mukangana urunuka.
Hari ibintu byinshi bituma abakundana batandukana ndetse usanga ibyinshi byaturutse hagati yabo, bimwe muri ibyo bintu ni ibi.
1. Kudahana umwanya: iyo ukundana n’umuntu ariko ntumuhe umwanya uhagije, ageraho akakurambirwa akumva ko utakimwitaho.
2. Gucana inyuma: birumvikana cyane ko iyo umukunzi agufashe umuca inyuma ntakindi kimuza mu mutwe uretse gutandukana nawe.
3. Kubeshyana : iyo urukundo rwanyu murwubakiye ku kinyoma, byakwanga byakunda rimwe ukuri kuzajya hanze bitume mutandukana.
4. Inshuti mbi : hari ubwo muba mufite inshuti nazo ubwazo zikajya zishaka uko zibatandukanya kugeza mutanye.
5. Amagambo : hari abantu bumva amabwire ku buryo umuntu aza akavuga nabi umukunzi wawe, nawe ukabyemera bikaba byatuma batandukana.
6. Imiryango : hari imiryango iba itifuza umusore cyangwa umukobwa wazanywe n’abana babo