Dore ibihembo byahawe abanyeshuri 10 bahize abandi mu gihugu mu gutsinda ibizamini bya Leta.
Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri icumi bahize abandi mu gutsinda ibizamini bya Leta mu gihugu hose, harimo batanu bo mu mashuri abanza ndetse na batanu bo mu mashuri asoza ikiciro rusange (toronkome).
Abanyeshuri batanu bahembwe bo mu mashuri abanza ni uwitwa Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera. Ni we wahize abandi mu Gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, akurikirwa na Cyubahiro Hervé wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi, Dushiminama Jooss Bruce wigaga ku ishuri ribanza rya High Land riri mu Bugesera, Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga kuri Ecole Marie Auxiliatrice riherereye mu Karere ka Nyarugenge, na Iratuzi Sibo Sandra wigaga kuri Keystone School riri i Musanze.
Abandi bahembwe ni abanyeshuri batanu bo muri toronkome barimo uwitwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo. Ni we wahize abandi mu Gihugu mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycée Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga kuri Maranyundo Girls School, Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga kuri Ecole des Sciences Byimana, na Munyentwali Kevin wigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi, Gaspard Twagirayezu, abanyeshuri bahize abandi bazahabwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe, akaba ari inkunga yatanzwe na Umwalimu SACCO, banahawe mudasobwa igendanwa, hamwe n’ibikoresho by’ishuri bahawe na Minisiteri y’Uburezi.
Minisiteri y’uburezi irashishikariza ababyeyi kwitegura kare amashuri kuko umwaka w’amashuri 2023 – 2024 uzatangira taliki ya 25 Nzeri 2023.