Kuri bamwe, biragoye kuba bamara umunsi umwe cyangwa ibiri batariye inyama bitewe n’izo umuntu akunda. Abakuze mbere y’imyaka ya za 2000 bo bazise ‘imbonekarimwe’, ariko uko iminsi ishira, iri zina rigenda rita agaciro kuko abazikunda bazirya uko babishaka, bitewe n’uko umufuka wabo ungana.
Inyama ni ikiribwa cyizihira benshi, giteranya abagabo n’abagore iyo batitonze, abakozi bagahambirizwa na ba nyirabuja, ndetse abaturanyi bo muri Congo bo bagatebya bati ’nyama ni nyama.’
Mu Rwanda ho si ko bimeze, ‘inyama yose ntabwo ari inyama iribwa kuko amategeko yakugonga. Hari akaboga karibwa n’akataribwa, ibyo bikemezwa n’itegeko ryashyizweho ryemeza inyama ziribwa mu Rwanda.
Inyama z’imbwa ni zimwe mu zikunze kugarukwaho cyane, bamwe bavuga ko kuzirya ari amahano, abasogongeye uburyo zinurira bo bakemeza ko ziryoha cyane kandi ko nta ngaruka zibagiraho.
Nyamara ukurikije mu nyamaswa amategeko y’u Rwanda avuga ko zemewe kubagwa, nyarubwana ntirimo.
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’Imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Uretse no kuba mu muco nyarwanda kizira kurya imbwa, umuntu kugiti cye aramutse yumva ashaka kuyirya yayigura cyangwa akayicirira akayirya wenyine ariko ntayigaburire abandi rwihishwa.
Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategko ahana ibyaha ivuga ko Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Ingingo ya 131 ivuga ko umuntu wese urya cyangwa ugaburira abandi inyama z’umuntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).