in

DJ Ira yemerewe ubwenegihugu n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Ku itariki ya 16 Werurwe 2025, DJ Ira, umurundikazi uzwi cyane mu kuvanga imiziki, yitabiriye ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abatuye Umujyi wa Kigali. Muri ibi biganiro, yashimye uko yakiriwe mu Rwanda maze asaba umukuru w’igihugu ubwenegihugu bw’u Rwanda.

DJ Ira yashimye amahirwe u Rwanda ruha abanyamahanga, by’umwihariko abakobwa, akavuga ko yabonye umugisha udasanzwe muri iki gihugu. Yagaragaje uko yishimira umuco w’ubwuzuzanye mu Rwanda aho nta vangura rishingiye ku bwenegihugu cyangwa igitsina ribaho mu mahirwe y’iterambere.

Perezida Kagame yahise yemera icyifuzo cya DJ Ira, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo ubwenegihugu butangwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Yibukije ababishinzwe ko bagomba gukurikirana iki kibazo kugira ngo DJ Ira abone ibyangombwa by’ubwenegihugu.

DJ Ira yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016, afashijwe na mubyara we DJ Bissosso, umwe mu bazwi cyane mu kuvanga umuziki mu Rwanda. Yageze i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, maze atangira kwihugura muri uyu mwuga yari akunda kuva akiri muto.

Nyuma y’imyaka igera ku icyenda mu mwuga wo kuvanga imiziki, DJ Ira yabaye umwe mu ba DJ bakomeye mu Rwanda, acuranga mu bitaramo bikomeye. Ubu, yishimiye kuba umunyagihugu w’u Rwanda, bikaba bimuhaye amahirwe mashya yo gukomeza kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

ADEL AMROUCHE yahamagaye intwaro zizamufasha guhangana na Nigeria ndetse na Lesotho

Bamuhundagajeho umurundo w’amafaranga! Abafana ba Rayon Sports bashimiye rutahizamu wabo ukomeje kubatsindira ibitego bamuha amafaranga – VIDEO