in

DJ Dizzo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuri kwe kwagiye ahagaragara

Umunyarwanda uri mu bafite impano idasanzwe yo kuvanga umuziki Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] yari amaze imyaka igera kuri 17 adakandagira mu Rwanda aho yabaga mu bwongereza ndetse akaba ari naho yakoreraga umwuga we wo kuvanga umuziki.

DJ Dizzo yaherukaga mu Rwanda afite imyaka irindwi ndetse ubwo yegeraga mu bwongereza we n’umuryango we, yabayeho ubuzima busanzwe harimo kwiga ndetse no gukorerwa ibindi byoae bitandukanye.

Mu bwongereza mu mujyi wa Newcastle niho Dj Dizzo we n’umuryango we bari batuye ndetse Niho yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, anahakorera ibitaramo binyuranye nka Dj kugeza kucyo aheruka yahakoreye mu minsi ishize.

Mu 2018 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko nibwo yamenye ko afite ‘cancer’ yo mu muhogo, ahabwa ubuvuzi bushoboka nyuma y’amezi atatu asubira mu buzima busanzwe.

Muri Mata 2021 mu gihe cya Covid-19, yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Ukuboza 2021 bamukorera isuzuma, basanga yafashwe na ‘Cancer’ ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka [Niko amagufwa ameze].

Tariki 4 Mata 2022, nibwo abaganga babwiye Dj Dizzo ko asigaje iminsi 90 yo kubaho. Yavuze ko abaganga bamurangaranye, cancer itakabaye yarageze aho yageze ubu.

Uyu musore yavuze ko ibizamini yakorewe mu bihe bitandukanye, byagiye bigaragaza uko cancer yagiye ikura mu mubiri we kuva ku gufata hafi y’umuhogo, mu rutirigongo kugeza ku magufwa ari hejuru y’ikibuno.

Dj Dizzo mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda, Dizzo avuga ko hari igihe cyageze bamushyira mu cyumba cy’abantu bategereje gupfa, nyuma y’uko bamubwiye ko badashobora kuvura cancer cyeretse hari amagufwa y’ukuguru bakuyemo.

Abanyarwanda ndetse n’abadiyasipora, bakozwe ku mutima n’uyu munyarwanda urimo kubabarira mu gihugu cy’amahanga kandi hari igihugu cyamubyaye cyamuha ibyo yifuza byose muri iyi minsi ye ya nyuma.

Binyuze mu itangazamakuru ndetse na nimero ya telephone ya papa wa Dj Dizzo, abantu batangiye kumuha ubufasha bwo kugaruka mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma y’uko bari bamaze kumenya ko nawe abyifuza kuba yarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022, yahagurutse mu Mujyi wa London mu Bwongereza afata indege ya Rwandair, agera mu Rwanda ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa Gatanu.

Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ari kumwe na Se umubyara ndetse na murumuna we. Yakiriwe n’inshuti.

We n’umuryango we bahise bajya kuba mu nkengero z’ubusitani bwa Rugende, aho Se w’uyu musore yubatse inzu.

Dj Dizzo yavuze ko amafaranga yari akenewe kugira ngo agere mu Rwanda yabonetse nyuma y’icyumweru kimwe ndetse aranarenga ashimira cyane abamufashije kugira ngo yongere agaruke mu Rwanda.

Nko kubona igikorwa wiyemeje gukora giciyemo, abanyarwanda benshi bishimiye kuza kwe haba abamufashije mu nkunga y’amafaranga ndetse n’inkunga y’amasengesho.

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 kamena 2022, ni bwo abakoresha urubuga rwa Twitter bakoze ikitwa space (ahahurira abantu bakaganira ari benshi) bari bayise @We need our money back.

Abakoresha uru rubuga rwa Twitter bagaragaje ko bamenye amakuru y’uko bafashije umuntu baziko ari imbabare naho yajyaga afata abagore ku ngufu aho yabaga Newcastle mu bwongereza ndetse ko yanakatiwe igifungo cy’imyaka ikenda n’amezi ikenda azira gufata ku ngufu no gukomeretsa abagore.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru chroniclelive, cyatangaje ko Mutamba Derrick yakatiwe imyaka ikenda n’amezi ikenda kubera gufata abagore babiri ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 20 ukuboza 2015 nyuma y’uko yari avuye muri night club iri Sunderland City Centre yasinze.

Amakuru avuga ko uyu musore wari ufite imyaka 17 icyo gihe, yavuye muri night club nijoro cyane yasinze hanyuma abona umugore amwirukaho ashaka kumufata kungufu ndetse atangira no kumukuramo ipantaro yari yambaye.

Kubwo amahirwe, uyu mugore yaje gutabarwa hanyuma arataha ndetse Mutamba Derrick aramukurikirana kugira ngo amenye neza aho ataha.

Mu kugaruka kandi ataha, yaje kongera guhura n’undi mugore muri iryo joro nawe ashaka kumufata ku ngufu sibyarangirira aho aranamukomeretsa bikabije ku buryo yamusigiye ibikomere bigera kuri 34.

Si aba bagore gusa kandi kuko Mutamba Derrick yakubise n’abagabo babiri bagerageje gukiza aba bagore ibyo byose biba muri iryo joro ubwo yari avuye muri night club iherereye Sunderland City Centre.

DJ Dizzo yaje kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburane ku byaha yashinjwaga byo gufata ku ngufu ndetse no gukomeretsa hanyuma umucamanza Robert Adams yanzura ko akatiwe igifungo cy’imyaka ikenda n’amezi ikenda ari muri gereza.

Muri urwo rukiko, uwari amuhagarariye mu mategeko witwa Ekwall Tiwana yaje kuvuga amagambo atarashimishije abantu nkuko ikinyamakuru independence cyabyanditse.

Ekwall Tiwana yagize ati “iki cyaha(gufata ku ngufu no gukomeretsa) kirakomeye, ndetse cyane, ariko uko Derrick yagikoze ntago byagakwiye gukomezwa cyane kubera ko ari umwana kandi akaba yari yananyweye inzoga”

Ikinyamakuru independence cyahise cyandika ku burenganzira bw’abagore ndetse banamagana imvugo yakoreshejwe na Ekwall avuga ko icyo cyaha cyaremerejwe cyane mu buryo butari bukwiye.

Icyo gihe, abo bagore bafashwe ku ngufu bashimiwe kuba barabigejeje mu nkiko kuko 15% by’abagore bafatwaga ku ngufu aribo bagezaga ikirego cyabo kuri police abandi bo barabigumanaga.

Derrick kuko yari atarageza imyaka y’ubukure, yafungishijwe ijisho ndetse bimuha amahirwe yo gukurikirana inzozi ze ndetse no kwagura umwuga we wo kuvanga umuziki.

Nyuma yo kumenya amakuru ko asigaje iminsi mike yo kubaho, DJ Dizzo yatangaje ko yifuza kuzarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda hanyuma abantu bihutira kumuha ubufasha bigishoboka ko yagera mu Rwanda akiri muzima.

Abantu bari batari bamenya aya makuru y’uyu musore ku ibyababaye ubwo yari mu bwongereza n’ukuntu yakatiwe imyaka ikenda n’amezi ikenda.

Aho bamenyeye amakuru yose y’ubuzima bwa Dj Dizzo, bagiye kuri Twitter bakora space bise #we need our money back bashaka kugaragaza ko bakeneye gusubizwa amafaranga yabo ko bitari bikwiye ko bafasha umuntu wari ufite iriya mico.

Muri iyo space ndetse n’ibitekerezo abantu batanze, bamwe bemezaga ko bakwiye gusubizwa amafaranga batanze abandi bakavuga ko babikoreye umutima ukunze atari uko bari baziko ari intungane.

Mu gihe DJ Dizzo ategereje ko iminsi yahawe igera akipfira, abantu bamwe bari bakwiye kumwegera nk’inshuti n’abavandimwe bakamuba hafi ndetse bakamuganiriza bagatuma atiheba nkuko yaje mu mvugo ye nta kwiheba ko asigaje iminsi mike yo kubaho.

Ku rundi ruhande, abandi bavuga ko nkuko ikinyamakuru independence cyabyanditse, bagakwiye kubungabunga uburenganzira bw’abagore ndetse kuba bafasha Dizzo byaba bugaragaye nko gushyigikira ibyo DJ Dizzo yakoze.

Buri wese aba afite uko atekereza ku kintu runaka, ese nkawe uhuye n’iki kibazo wabyitwaramo gute? Ese birakwiye ko DJ Dizzo afashwa?? Ese abashaka kwaka amafaranga batanze bafite ishingiro?

Tanga igitekerezo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
4 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
janet
janet
2 years ago

Mana we Sha abo bantu bashaka amafaranga yabo bafashije babikuye kumutima? ahubwo nibamuhe Indi nkunga yamasengesho ibindi Imana izabikora niyo ica Imana zitabera, naho ubundi twese tugira amakosa , thanks

Sandrine ikizere
Sandrine ikizere
2 years ago

Arinjye namufasha

Innocent
2 years ago

Mubyukuri bibaho guhemuka, ikibazo numva kirimo kireka niba we abihakama Kandi hariho ababimushinja gusa yihane kuko ibyo arimo ntaho byamugeza azapfe akijijwe

inbound3810988908728165949.jpg
Gandika
Gandika
2 years ago

Imana yanga icyaha ntabwo yanga umunyabyaha.ese abamufashije bigeze babwirwako barimo gufasha malaika?
Ni umuntu wabyawe ni umugore nkatwe twese.ese niba koko yarabikoze ko bivuzweko ari mwijoro rimwe ndetse yasinze!
Twebwe dukora ibyaha kangahe?
Ko aruko tutaragira izongorane zo kujya mwirangaza makuru?
Imana ibabarire abitanze hanyuma bakicuza ndetse ibabarire Mutamba napfa azazukire ubugingo buhoraho kuko yagize amahirwe yo kwitegura mbere.murakoze mwese.

Umugabo arahigishwa uruhindu nyuma yo gusuka acid k’umugore we.

Umwana w’imyaka 14 yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gukora amahano