Dj Brianne umaze kugira izina rikomeye mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo binyuze mu mwuga we wo kuvanga imiziki, uri iyi nshuro yateranye amagambo n’abafana be nyuma yibyo yari akoze.
Mu gihe muri iyi minsi ibara ry’umukororombya risigaye rifatwa nk’ikimenyetso kiranga abaryamana bahuje ibitsina(abatinganyi) ni muri urwo rwego Dj Brianne yabyifashishije ashotora abafana be.
Mu magambo ye yagize ati “Ndababonye Koko murayagara umuntu agapostinga ibifite umumaro mukifata nkabatabibonye ariko amanjwe yo muzi kuyagiraho ibitekerezo Koko, ngaho musare 🏳️🌈 .”
Nyuma yayo magambo Dj Brianne yahise akurikizaho ikimenyetso cy’umukororombya arangije yongeraho ati ‘Ngaho ni Musare’.
Ibi abamukurikirana bananiwe kubyihanganira na bo baza bafite umujinya w’umuranduranzuzi.
Nyuma yibyo Dj Brianne yanditse dore amwe mu magambo yagiye asubizanya n’abafana be.