Miss Uwase Muyango Claudina yashize hanze amafoto ari gukina n’umwana we w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis yabyaranye n’umugabo we Kimenyi Yves usanzwe ari umuzamu w’ikipe ya Kiyovu Sports.

Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayaherekesha amagambo agira ati “Ndagukunda Miguel”.
Miss Uwase Muyango yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2018, ubu asigaye ari n’umunyamakuru ku Isibo Tv.