in

Disi benshi ntabwo bari babizi! Menya byinshi ku ndwara ya Ablutophobia ituma umuntu atinya koga 

Disi benshi ntabwo bari babizi! Menya byinshi ku ndwara ya Ablutophobia ituma umuntu atinya koga.

Abantu benshi ku Isi bakunze kubona abantu batinya koga ndetse bagira n’ubwoba bwinshi bakagira ngo n’ibintu bisanzwe kandi barwaye indwara ya Ablutophobia ituma uyirwaye atinya amazi.

Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakiri bato bari hagati y’imyaka 7 y’amavuko na 11 y’amavuko ikaba igaragara cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Imibare igaragagaza ko muri Amerika abantu bangana na 66% aribo boga rimwe ku munsi mu gihe 7% boga byibuze inshuro imwe mu cyumweru harimo n’abandi batoga iryo rimwe mu cyumweru.

Ibimenyetso biranga umuntu urwaye Ablutophobia ni ukugira ubwoba bikaba akarusho igihe abwiwe koga, gutitira, guhumeka nabi, kugira ibyunzwe byinshi, kumva abangamiwe, kuma iminwa ndetse no guhunga ahantu hari amazi ndetse n’ibindi byinshi.

Iyi ndwara itera abayirwaye kutisanzura mu bandi kubera ko rimwe na rimwe baba bicyeka umwanda kandi bakunze kugira agahinda gakabije ndetse no gukora akazi nabi.

Uburwayi bwa Ablutophobia bushobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kuba umwana akiri muto yarahatirwaga koga nkaho ari igihano ndetse n’ibindi nkabyo.

Mu gihe umuntu agize ikibazo cy’indwara ya Ablutophobia agomba kujyanwa kwa Muganga agafashwa mu buryo bwimbitse.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC yavuze ku byo kuba yifuzwa na Simba SC yo muri Tanzania

Umusore yahawe icumbi n’inkumi bakundana iza kumufata ari kuyica inyuma n’indi nkumi ifite Nyash [videwo]