Chiffa wahoze akundana na Yvan Buravan akomeje kwerekana ko akimuhoza ku mutima kuko, nyuma y’urupfu rwe, Chiffa yasigaranye igikomere mu mutima we adasiba kugaragaza buri munsi.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 28 ishize Nyakwigendera Yvan Buravan avutse, uyu mukobwa yabonye nta yindi mpano yamuha usibye kumwiyandikaho.
Yifashishije urubuga rwe rwa Snapchat, Chiffa yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza yagiye aho baterera Tatuwaje, batangira kumutobora umubiri.
Mu buribwe bw’inshuti, byarangiye Chiffa yerekanye icyabumuteraga ko yari ari kwishyushanyaho amagambo abiri, ariyo Y na B bivuze ‘Yvan Buravan’ YB nk’impine y’amazina ye.