in

Diamond Platnumz yababaje abakunzi be bari bamutegereje

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatunguranye ku munota wa nyuma yanga gutaramira abari bamutegereje ari benshi mu gihugu cy’u Budage yari yamaze no gusesekaramo.

Diamond yahagaritse uruhererekane rw’ibitaramo yari afite mu Budage ku munota wa nyuma kubera impamvu yavuze ko zitihanganirwa nk’uko yabitangaje.

Diamond ati:”Turabyumva ko aya makuru ashobora kuba atari meza kuri mwe, mutwihangire ku bw’ibibazo uyu mwanzuro waba wabateje.”

Akomeza agira ati: ”Turi kubiganiraho n’abadutumiye kugira ngo turebe ko iki kibazo cyakemuka byihuse kandi murakoze ku bwo kubasha kutwumva.”

Amakuru ahari avuga ko impamvu ya mbere yateye Diamond kutabasha kugaragara ku rubyiniro harimo imigurishizwe itanoze y’amatike.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muka Prince Kid ‘Miss Iradukunda Elsa’ imyitozo ayigeze kure – VIDEWO

Nyuma yo kwandagaza umugabo we Victoria Beckham abagore bamushimiye