in

Diamond Platinmuz na Zuchu bongeye kuvugisha abafana babo amangambure

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania Diamond Platinmuz yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga we n’umuhanzikazi Zuchu abereye umuyobozi muri Wasafi Record.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe nibwo habaye igitaramo cyateguwe na Diamond Platinmuz, intego nyamukuru y’icyo gitaramo yari gushyira hanze EP (Extended Play) nshya y’uyu muhanzi.

Muri icyo gitaramo, Diamond Platinmuz na Zuchu bongeye guhurira ku rubyiniro aho baje no kuyambirana mu buryo bwateye benshi kwibaza ikihise inyuma y’umubano uri hagati yabo bombi.

Diamond Platinmuz na Zuchu kandi baririmbanye indirimbo nshya bakoranye kandi ikaba igaragara no kuri iyo EP.

Diamond Platinmuz na Zuchu bavuzwe mu rukundo mu mpera z’umwaka ushize aho bizihije Noheli y’umwaka ushize bari kumwe. Gusa ariko abo bombi bahakana urukundo rwabo, aho bavuga ko ikibahuza ari akazi nta kindi.

Ntago bwari ubwa mbere abo bombi bahuriye ku rubyiniro
Basusurukije abafana mu ndirimbo nshya bahuriyemo bakayita “Mtasubiri”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benzema ibitangazamakuru byi Paris byamugize intwari

Umuhanzi ukomeye muri Afurika yamuritse ‘EP’ ye ya mbere ndetse inakirwa neza n’abafana