in

Diamond Platinmuz na Zuchu banditse amateka mashya muri Afurika yose

Amashusho y’indirimbo Mtasubiri ya Diamond Platinmuz na Zuchu yanditse amateka ndetse anashyiraho agahigo katari kakorwa n’indi ndirimbo muri Afurika.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Diamond Platinmuz yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mtasubiri yakoranye na Zuchu, iyi ndirimbo igisohoka yahise itangira kurebwa mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo yari imaze ibyumweru bitatu iri hanze mu magambo (Lyrics) yasohorewe amashusho ihita yuzuza ibihumbi ijana by’abantu bamaze kuyireba kuri YouTube mu gihe cy’iminota 37 gusa.

Si byo gusa iyi ndirimbo mu gihe cy’isaha imwe yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 200. Iyi ndirimbo kandi igisohoka yahise irebwa n’abantu barenga ibihumbi bibiri mu gihe cy’amasagonda 60 gihwanye n’umunota umwe.

Iyi ndirimbo Mtasubiri yasohotse kuri EP ya Diamond Platinmuz aherutse gushyira hanze mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’inkumi y’uburanga igiye kuza kuvanga umuziki mu Rwanda

Igihano kidasanzwe yahaye umwana we cyatumye afungwa