in

Diamond na Zuchu bongeye kuvugisha abo ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’iminsi inkuru zabo zisa n’icecetse, Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Zuchu ahaye Diamond Platnumz impano y’umukufi uhagaze miliyoni 29 z’Amashilingi [asaga miliyoni 13 frw] hanyuma Diamond Platnumz akamwitura kumusoma mu ruhame.

Ni impano Zuchu yahereye Diamond Platnumz mu gihugu cy’u Africa Y’epfo, atangaza ko iyi mpano ari iy’isabukuru y’uyu muhanzi uherutse kuzuza imyaka 33.

Zuchu yahishuye ko yari amaze amezi abiri ategura gutungura uyu muhanzi ndetse anavuga ko Diamond Platnumz azahora ari intwari ye.

Diamond Platnumz na Zuchu basanzwe bavugwa mu rukundo n’ubwo nta numwe urabyerura, icyakora abari hafi yabo bavuga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora gushyingiranwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Rayon sport yabwiwe amagambo y’urukundo n’umufasha we bamaranye imyaka 9

Amakuru meza ku bakunzi b’umuhanzi Confy