in

Davis d ubwoba bwamwishe akodesheje umupfumu ufite ihembe uzajya umurinda aho agiye hose

Nyuma yuko Davis d atwaye umugore w’abandi, akajya kumwishimishirizaho, yatewe ubwoba n’Umurundi akaba ari nawe nyiri umugore, bituma ashaka umupfumu uzajya umuherekeza aho agiye hose.

Mu minsi yashize Davis d nibwo yahuye na couple isohotse, birangira agize ibyifuzo bidasanzwe ku mukobwa wari usohokanwe n’umusore w’Umurundi. Davis d ibyifuzo bye ntibyarangiriye aho kuko yakoze uko ashoboye kose agatsindira uwo mukobwa.

Nyuma yuko amutwaye yasangije abamukurikira amashusho n’amafoto amugaragaza yishimanye nuwo mukobwa. ibintu byarakaje bikomeye nyiri umugore.

Uwo musore w’Umurundi yahise asohora amajwi igitaraganya avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akihorera ndetse ngo nibabona Davis d hari icyo abaye ntibazagirengo hari ikindi. icyo gihe benshi bahise batangira gutekereza ko azamuroga kubyimba ubugabo.

Davis d nyuma yo kumva ko nyiri umugore yarakaye kandi ko ashaka kuzamukorera ibya mfurambi, yahise ashaka umupfumu uzajya umurinda ibyo yatererejwe.

Davis d yagaragaye ari kumwe n’uyu mupfumu ufite ihembe ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Platin p cyiswe “Baba Experience”.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

DJ Brianne uri mu bitaro bya Kigali i Kanombe, yabanje kwiyambaza Imana mbere yuko abagwa – VIDEWO

Kigali indaya yacyuye umumotari bamaze gusambana umumotari yica umwana w’iyo ndaya